| dc.description.abstract |
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kugaragaza akamaro ko gutoza indangagaciro mu
mashuri yisumbuye hifashishijwe insigamigani. Intego zihariye z’ubu bushakashatsi ni
ugusesengura insigamigani zigishwa mu mashuri yisumbuye n’indangagaciro zikubiyemo,
kwerekana uruhare rwo kwifashisha insigamigani mu gutoza indangagaciro abanyeshuri bo mu
mashuri yisumbuye ndetse no kugaragaza imbogamizi abarimu bagira mu kwigisha insigamigani
n’uburyo zakemuka. Abakoreweho ubushakashatsi, ni abarimu mirongo itatu na batandatu bigisha
Ikinyarwanda mu mashuri yisumbuye, bo mu Mirenge ya Kinyinya na Bumbogo. Batoranyijwe
hifashishijwe uburyo bwo guhitamo bushingiye ku mpamvu. Hakoreshejwe uburyo nyamimerere
mu gusesengura amakuru yavanywe mu nyandiko zitandukanye zifashishwa mu myigire
n’imyigishirize mu mashuri yisumbuye, n’ayavuye mu iganirabaza. Amakuru yavuye muri ubu
bushakashatsi agaragaza ko mu mashuri yisumbuye higishwamo insigamigani, kandi izo
nsigamigani zikaba zirimo indangagaciro nyinshi zafasha urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye
gukura baharanira kuba abanyagihugu bazima. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza uburyo
abarimu basanzwe bigishamo insigamigani, maze bugaragaza ubundi buryo abarimu bo mu mashuri
yisumbuye bakwifashisha, kugira ngo indangagaciro zikubiyemo zirusheho gutezwa imbere mu
mashuri yisumbuye, binyuze mu nsigamigani. Insigamigani ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo
nyarwanda. Zishobora kugira akamaro gakomeye mu gutoza umuco w’igihugu. Binyuze mu
kuziganira, kuzisoma no gusesengura neza imyitwarire y’abanyarubuga, abanyeshuri bungukiramo
indangagaciro zitandukanye ari na ko bazihuza n’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Bugaragaza
kandi zimwe mu mbogamizi abarimu b’ Ikinyarwanda bahura na zo mu kwigisha indangagaciro
bifashishije insigamigani, harimo kuba insigamigani ziri mu bitabo byifashishwa zidahagije ariko
butanga n’ ingamba ndetse n’ibyifuzo byafasha, kugira ngo indangagaciro zikubiye mu nsigamigani
zirusheho gutezwa imbere mu mashuri yisumbuye |
en_US |