DSpace Repository

Imbogamizi mu myigire n’imyigishirize yo gusoma ururimi rw’ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu w’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza yo mu Rwanda: urugero rw’akarere ka Gasabo.

Show simple item record

dc.contributor.author Sakarama, Theogene
dc.date.accessioned 2026-05-14T08:46:27Z
dc.date.available 2026-05-14T08:46:27Z
dc.date.issued 2024-11
dc.identifier.uri https://dr.ur.ac.rw/handle/123456789/2883
dc.description Master's Dissertation en_US
dc.description.abstract Ubu bushakashatsi bwiswe “Imbogamizi mu myigire n’imyigishirize yo gusoma ururimi rw’Ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu w’ ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza: Urugero rw’Akarere ka Gasabo” bwari bufite intego yo kugaragaza imbogamizi zigaragara mu myigire n’imyigishirize yo gusoma ururimi rw’Ikinyarwanda n’uburyo bukwiye bwakwifashishwa mu kunoza imisomere iboneye y’ururimi rw’Ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu w’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Bwari bufite kandi intego zihariye zikurikira: (1) Kwerekana uburyo abarimu bigisha mu mwaka wa gatatu w’amamashuri abanza bakoresha bigisha gusoma mu ururimi rw’Ikinyarwanda. (2) Kugaragaza imbogamizi abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu bahura na zo mu gihe k’imyigire n’imyigishirize yo gusoma Ikinyarwanda. (3) Kugaragaza imbogamizi abarimu bahura nazo mu gihe k’imyigishirize yo gusoma ururimi rw’Ikinyarwanda. gutoranya itsida nkeshwamakuru hakoreshejwe uburyo bwa nyampamvu aho hatoranyijwe bamwe mu barimu n’abayobozi bo mu mashuri abanza. Hakusanyijwe amakuru dukoresheje uburyo bw’iganirabaza (Interview) rifunguye. Iryo bazwa ryagaragazaga uburemere bw’imbamutima z’abakeshwamakuru ku bibibazo n’ibisubizo batangaga. Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko ku bigo by’amashuri bigera kuri 50% y’ibyo twakoreuyeho ubu bushakashatsi bitagira ibitabo by’Ikinyarwanga kandi ko bihanira abanyeshuri kuvuga Ikinyarwanda. Ni mu gihe ibindi bisigaye byitwa ko bifite ibitabo by’Ikinyarwanda usanga ibitabo bidahagije aho abanyehuri mu gihe cyo gusoma bashyirwa mu matsinda. Hagaragajwe kandi ko hari itoneshandimi mu mashuri amwe n’amwe aho usanga indimi nk’Icyongereza n’Igifaransa zihabwa agaciro kurusha Ikinyarwanda. Mu gusuzuma umwanya ikoranabuhanga rihabwa mu myigire n’imyigishirize yo gusoma ururimi rw’Ikinyarwanda, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikoranabuhanga ritarahabwa umwanya mu myigire n’imyigishirize yo gusoma Ikinyarwanda cyane ko nta n’imyandiko y’ikinyarwanda wabona mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ku kijyanye n’imbogamizi zigaragara mu myigire n’imyigishirize yo gusoma Ikinyarwanda, ubu bushakashatsi bwerekanye ko harimo: ibitabo bidahagije, uruhare rw’ababyeyi, uruhare rw’abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu batize ikinyarwanga n’uburyo bwo kukigisha. Abanyeshuri bajya mu mwaka wa gatatu batazi gutandukanya inyajwi n’inyuguti ndetse n’ibindi. Hashingiwe ku byatangajwe n’abakeshwamakuru, hifujwe ko hakongerwa ibitabo by’Ikinyarwanda byo gusoma cyane cyane mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Hakwiye kandi kongerwa ibyubyumba by’amasomero ku bigo by’amashuri, imyandiko yo mu bitabo by’Ikinyarwanda igashyirwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho ikabikwa ndetse igakoreshwa hifashishijwe Ikoranabuhanga. Abarimu bigisha Ikinyarwanda mu kiciro ubu bushakashatsi bwakorewemo, bakwiye guhabwa amahugurwa ahoraho mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi. en_US
dc.language.iso kin en_US
dc.subject imisomere iboneye y’Ikinyarwanda en_US
dc.subject Ikinyarwanda en_US
dc.subject Imbogamizi mu myigire no gusoma ikinyarwanda en_US
dc.title Imbogamizi mu myigire n’imyigishirize yo gusoma ururimi rw’ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu w’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza yo mu Rwanda: urugero rw’akarere ka Gasabo. en_US
dc.type Dissertation en_US


Files in this item

This item appears in the following Collection(s)

Show simple item record

Search DSpace


Browse

My Account