University of Rwanda Digital Repository

Uruhare rw’ibyivugo by’intore muri iki gihe mu kubaka iterambere rirambye

Show simple item record

dc.contributor.author Ngarambe, Sylvestre
dc.date.accessioned 2025-04-09T18:37:55Z
dc.date.available 2025-04-09T18:37:55Z
dc.date.issued 2022-06
dc.identifier.uri http://dr.ur.ac.rw/handle/123456789/2222
dc.description Master's Dissertation en_US
dc.description.abstract iv INSHAMAKE Umurimo wacu w’ubushakashatsi ufite umutwe ugira uti: “Uruhare rw’ibyivugo by’intore mu kubaka iterambere rirambye”. Mu Rwanda rwa mbere y’umwaduko w’Abazungu, ubuvanganzo nyarwanda bwari nyamvugo kandi bwubakiye ku nkingi enye ari zo: umwami n’ingoma, ingabo, inka na rubanda. Aho abamisiyoneri n’abakoroni bamariye kugera mu Rwanda izi nkingi zose zarajegejwe bikomeye ndetse zimwe zigenda zikurwa buhorobuhoro. Uku ni ko byagendekeye ibyivugo byarataga ubutwari bw’ingabo ku rugamba byari bishamikiye ku nkingi yitwa ingabo. Nubwo inkingi y’intambara ibyivugo byari bijisheho mbere y’umwaduko w’Abazungu yaranduwe, umuco wo kwivuga warakomeje mu bihe bitandukanye by’amateka y’u Rwanda. Muri iki gihe hari ibyitwa “ibyivugo by’intore” byahimbiwe mu Itorero ry’Igihugu kuva ryasubiraho mu wa 2007. Ibi byivugo ntabwo biramenyekana muri rubanda akaba ari na yo mpamvu abantu bamwe bavuga ko nta byivugo biriho muri iki gihe. Nta n’ubushakashatsi bwimbitse bwigeze bukorwa kuri ibi byivugo. Ese ibi byivugo by’intore ni ibyivugo byuzuye bifite uturango tw’inganzo y’ibyivugo? Haba hari indangagaciro bibumbatiye u Rwanda rwakubakiraho iterambere rirambye? Uyu murimo wacu wari ugamije gusesesengura ibi byivugo no kugaragaza ko ari ibyivugo bihamye mu miterere no mu kivugwa. Twasesenguye ibi byivugo twifashishije ihange mbandankomoko twerekanye ukuntu ibi byivugo ari nk’indorerwamo Abanyarwanda bareberamo ubuzima bwabo muri iki gihe. Tugendeye ku buryo bw’isesenguramatwara dusanga ibi byivugo bibumbatiye indangagaciro nyinshi zirimo: gusigasira no kurinda umurage wa Gihanga, gukora umurimo unoze no kurinda ibyagezweho, ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire n’ubwuzuzanye, ubukungu no kubungabunga ibidukikije, kuranga u v Rwanda no kwagura amarembo, ubumenyi n’ikoranabuhanga. Izi ndangagaciro dusanga mu byivugo by’intore muri iki gihe zigaragaza amatwara y’ingenzi u Rwanda rugenderaho muri iki gihe mu kubaka iterambere rirambye. Twifashishije uburyo bw’ isesengurantego n’isesengurangingo twasanze ari ibyivugo bihamye bifite uturango tw’ibyivugo tuzi mu buvanganzo nyarwanda mu misusire no mu kivugwa. Imiterere yabyo yibutsa cyane iy’ibyivugo by’iningwa byari byamamaye mu mpera z’ikinyejana cya XIX ku ngoma ya Yuhi V Musinga n’intangiriro z’ingoma ya Mutara III Rudahigwa birangwa n’urucukirane rwa “Ndi”. Bifite kandi utundi turango tw’ibyivugo byo hambere nko gukoresha ngenga ya mbere y’ubumwe, kugira interuro na se w’ikivugo, ikeshamvugo ririmo isubirajwi n’isubirajambo ndetse n’imizimizo nk’ihwanisha n’utundi turango tugaragaza ko bifite aho bihuriye n’ibyivugo byo hambere. Ibi byivugo by’intore muri iki gihe bimaze kunozwa aho ari ngombwa, byakwigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse no mu muryango. Ibi byatuma abana barushaho kwiyubakamo no gukurana indangagaciro zikwiye zijyana n’iterambere rirambye. Byanafasha kandi iyi nganzo y’ibyivugo kongera kogera no gucengeza mu Banyarwanda umuco mwiza wo guhiga no kuvuga ibigwi imbere y’abandi. Mu nyigo yacu ntabwo twavuye imuzi n’imuzingo ibishobora kuvugwa kuri ibi byivugo by’intore. Inyigo imwe ntabwo ihagije kuri ibi byivugo. Hakwiye gukorwa ubundi bushakashatsi kugira ngo iyi nganzo y’ibyivugo yongere gusugira mu Banyarwanda. en_US
dc.language.iso kin en_US
dc.subject ubuvanganzo en_US
dc.subject ibyivugo en_US
dc.title Uruhare rw’ibyivugo by’intore muri iki gihe mu kubaka iterambere rirambye en_US
dc.type Dissertation en_US


Files in this item

This item appears in the following Collection(s)

Show simple item record

Search Repository


Browse

My Account

Context