University of Rwanda Digital Repository

Uruhare rw’imigani miremire y’ikinyarwanda mu kwigisha indangagaciro mu mashuri yisumbuye: urugero rw’amashuri yisumbuye yo mu karere ka Bugesera – umurenge wa Nyamata

Show simple item record

dc.contributor.author Uwineza, Solange
dc.date.accessioned 2025-08-25T13:21:35Z
dc.date.available 2025-08-25T13:21:35Z
dc.date.issued 2022-06
dc.identifier.uri http://dr.ur.ac.rw/handle/123456789/2300
dc.description Master's Dissertation en_US
dc.description.abstract Imigani miremire ishobora kugira uruhare rukomeye mu kwigisha umuco w’igihugu icyo ari cyo cyose. Binyuze mu guca imigani miremire kuyisoma no gusesengura neza imyitwarire y’abanyarubuga, abanyeshuri bungukiramo indangagaciro zitandukanye ari na ko bazihuza n’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kugaragaza uruhare rw’imigani miremire y’Ikinyarwanda mu kwigisha indangagaciro mu mashuri yisumbuye. Abakoreweho ubushakashatsi, ni abarimu mirongo itatu bigisha Ikinyarwanda mu mashuri yisumbuye, bo mu Murenge wa Nyamata. Batoranyijwe hifashishijwe uburyo bwo guhitamo bushingiye ku mpamvu. Hakoreshejwe uburyo nyamimerere mu gusesengura amakuru yavanywe mu nyandiko zitandukanye zifashishwa mu myigire n’imyigishirize mu mashuri yisumbuye, n’ayavuye mu iganirabaza. Amakuru yavuye muri ubu bushakashatsi yagaragaje ko mu mashuri yisumbuye higishwamo imigani miremire, kandi iyo migani ikaba irimo indangagaciro nyinshi zafasha urubyiruko ruri mu mashuri gukura baharanira kuba abanyagihugu nyabo. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje uburyo abarimu basanzwe bigishamo imigani miremire, maze bugaragaza ubundi buryo abarimu bo mu mashuri yisumbuye bakwifashisha, kugira ngo indangagaciro ziyirimo zirusheho gutezwa imbere mu mashuri yisumbuye, binyuze mu migani miremire. Bwagaragaje kandi zimwe mu mbogamizi abarimu b’ Ikinyarwanda bahura na zo mu kwigisha indangagaciro bifashishije imigani miremire, ariko butanga n’ ingamba ndetse n’ibyifuzo byafasha, kugira ngo indangagaciro ziri mu migani miremire zirusheho gutezwa imbere neza mu mashuri. en_US
dc.language.iso kin en_US
dc.subject Imigani miremire en_US
dc.subject Indangagaciro en_US
dc.subject umuco n,indangagaciro en_US
dc.title Uruhare rw’imigani miremire y’ikinyarwanda mu kwigisha indangagaciro mu mashuri yisumbuye: urugero rw’amashuri yisumbuye yo mu karere ka Bugesera – umurenge wa Nyamata en_US
dc.type Dissertation en_US


Files in this item

This item appears in the following Collection(s)

Show simple item record

Search Repository


Browse

My Account