Abstract:
Imigani miremire ishobora kugira uruhare rukomeye mu kwigisha umuco
w’igihugu icyo ari cyo cyose. Binyuze mu guca imigani miremire kuyisoma no
gusesengura neza imyitwarire y’abanyarubuga, abanyeshuri bungukiramo
indangagaciro zitandukanye ari na ko bazihuza n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kugaragaza uruhare rw’imigani miremire
y’Ikinyarwanda mu kwigisha indangagaciro mu mashuri yisumbuye. Abakoreweho
ubushakashatsi, ni abarimu mirongo itatu bigisha Ikinyarwanda mu mashuri
yisumbuye, bo mu Murenge wa Nyamata. Batoranyijwe hifashishijwe uburyo bwo
guhitamo bushingiye ku mpamvu. Hakoreshejwe uburyo nyamimerere mu
gusesengura amakuru yavanywe mu nyandiko zitandukanye zifashishwa mu
myigire n’imyigishirize mu mashuri yisumbuye, n’ayavuye mu iganirabaza.
Amakuru yavuye muri ubu bushakashatsi yagaragaje ko mu mashuri yisumbuye
higishwamo imigani miremire, kandi iyo migani ikaba irimo indangagaciro nyinshi
zafasha urubyiruko ruri mu mashuri gukura baharanira kuba abanyagihugu nyabo.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje uburyo abarimu basanzwe bigishamo
imigani miremire, maze bugaragaza ubundi buryo abarimu bo mu mashuri
yisumbuye bakwifashisha, kugira ngo indangagaciro ziyirimo zirusheho gutezwa
imbere mu mashuri yisumbuye, binyuze mu migani miremire. Bwagaragaje kandi
zimwe mu mbogamizi abarimu b’ Ikinyarwanda bahura na zo mu kwigisha
indangagaciro bifashishije imigani miremire, ariko butanga n’ ingamba ndetse
n’ibyifuzo byafasha, kugira ngo indangagaciro ziri mu migani miremire zirusheho
gutezwa imbere neza mu mashuri.