Abstract:
Ikemezo cyo gukora ubushakashatsi ku myigire n’imyigishirize y’ikinyazina
ngenera ngenga n'ikinyazina ndafutura mu mashuri yisumbuye cyatewe n’ibibazo
bibiri. Icya mbere ni uko nta bitabo byihariye bivuga kuri ibi binyazina mu buryo
bwimbitse. Gusobanukirwa imiterere y’ibi binyazina bigora abarimu
n’abanyeshuri kuko ababyanditseho babisobanura mu buryo butandukanye
bigateza urujijo.
Icya kabiri, ubumenyi bushingiye ku kugaragaza intêgo y’ikinyazina k’inyunge
n'ikinyazina ndafutura mu bushakashatsi bwamuritswe ndetse n’ibitabo
bikoreshwa mu mashuri ntibuhagije kuko usanga batabisesengura babivuye imuzi.
Kuba ingeri yo gusesengura itaritaweho mu bushakashatsi bwakozwe mbere
kandi nta buryo bw’ikoranabuhanga buhari bwafasha umuntu kugaragaza
uturemajambo tw’ibinyazina na byo ni ikindi kibazo tutakirengagiza.
Ubu bushakashatsi bugamije gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo k’imyigire
n’imyigishirize y’ikinyazina ngenera ngenga n’ikinyazina ndafutura cyanecyane
mu kugaragaza intêgo, no kwerekana inzira zo kubikemura. Ubu bushakashatsi
bwayobowe n’ihange ryo kwigira mu muryango n’amahame yo kwitegereza,
kwigana no kurebera ku bandi.
Kugira ngo ibi bigerweho, hakozwe isesengura n’ijora by’inyandiko zifitanye
isano n’iyi nsanganyamatsiko. Si ibyo gusa, ahubwo twanasesenguye amakuru
yibanze abarimu n’abanyeshuri batanze. Itoranya ry’itsinda nkeshwamakuru
ryakozwe hifashishijwe uburyo bwo guhitamo itsinda nkeshwamakuru bwa
tombora yoroheje ku banyeshuri no guhitamo itsinda nkeshwamakuru rishingiye
v
ku mpamvu ku barimu. Muri ubu bushakashatsi twakoresheje kandi uburyo
nyamubaro n’ubw’iyiga nyamiterere.
Ubu bushakashatsi bugizwe n’imitwe itanu. Umutwe wa mbere ukubiyemo
umwinjizo rusange. Hasobanuwe ikibazo cy’ubushakashatsi, impamvu twahisemo
iyi nsanganyamatsiko n’icyo ubu bushakashatsi buzamarira abo bwakorewe.
Twasobanuye kandi inteego n’ibibazo by’ubushakashatsi, imbago n’uburyo
bwakozwemo. Umutwe wa kabiri ukubiyemo ibyanditswe mbere ku kinyazina
ngenera ngenga na ndafutura. Twagaragaje ibyagezweho, icyuho gihari
n’icyakorwa ngo hanozwe ibitanoze. Umutwe wa gatatu ugaragaza uburyo ubu
bushakashatsi bwakozwe. Werekana imiterere yabwo, iyoboranzira, itsinda
shingirwaho n’itsinda nkeshwamakuru.
Mu mutwe wa kane, amakuru yakusanyijwe yarasesenguwe hifashishijwe
igikoresho k’ikoranabuhanga mu Cyongereza kitwa Statistical Package for the
Social Sciences (SPSS) ku banyeshuri. Twerekanye ubwisubire n'ijanisha
igisubizo runaka cyabonetse. Ku barimu, hakoresheje ikoranabuhanga ritwereka
ibisubizo maze dusobanura ayo makuru. Imbonwa zagaragaje ko abarimu
n’abanyeshuri badasobanukiwe neza ibi binyazina. Ikifujwe ni uko kugira ngo
abarimu basobanukirwe neza imiterere y’ikinyazina ngenera ngenga n’ikinyazina
ndafutura bakeneye amahugurwa, gusoma n’izindi nyandiko ziri mu ndimi
z’amahanga no gukora ubushakashatsi ku ngingo badasobanukiwe ndetse no
kugira ihuriro rihoraho ririmo n’inzobere mu Kinyarwanda.