Abstract:
Iyi nyigo y‟ubushakashatsi yibanda ku “Uruhare rw'Itorero mu mashuri mu kwimakaza
imikoreshereze y‟imvugo mbonera y‟ururimi rw'Ikinyarwanda mu burezi bw‟ibanze bw‟u
Rwanda”. Yakozwe hagamijwe gusesengura ikibazo k‟imvugo zikocamye zigenda zifata intera mu biganiro by‟abanyeshuri hagati yabo, n‟igihe baganira n‟abarimu cyangwa abayobozi.
Ururimi rw‟Ikinyarwanda nk'ururimi kavukire, rufite uburyo buhamye bwo kuvugwa no
kwandikwa bugamije gukomeza umuco no kwimakaza indangagaciro zisigasira ubunyarwanda.
Mu ndangagaciro Itorero ryimakaza harimo n‟indangagaciro yo kuboneza Imvugo y‟ururimi
rw‟Ikinyarwanda. Itorero ryashyizweho nk‟uburyo bwo kugarura ishema ry‟umuco
n‟indangagaciro harimo no kunoza Imvugo ikoreshwa mu mibereho ya buri munsi. Intego z‟ubu bushakashatsi ni ugusesengura: Uburyo intego y‟imikoreshereze y‟imvugo mbonera
y‟Ikinyarwanda ishyirwa mu bikorwa mu Itorero; Uruhare rw‟abanyeshuri bitabira Itorero mu kwimakaza imvugo mbonera; Imyumvire y‟abarimu n‟abayobozi b‟amashuri ku nyigisho
zijyanye n‟imvugo mbonera; Uruhare rw‟abatoza b‟Itorero mu gufasha abanyeshuri
gutandukanya imvugo zikwiriye n‟izidakwiye mu mibanire yabo n‟abandi. Ubushakashatsi
bwakorewe mu bigo bibiri by‟amashuri yisumbuye byo mu karere ka Nyanza: College du Christ
Roi Nyanza na GS HVP Gatagara. Hifashishijwe ihange nyamubano n‟ihange ry‟iyungikanya
(constructivism and sociocultural theory) hagamijwe gusesengura uko abanyeshuri, abarimu
n‟abayobozi bafatanya mu kwimakaza indangagaciro yo kuboneza imvugo. Abagize Uruhare
nk‟abakeshwamakuru yakusanyijwe ku banyeshuri 102, abarimu, abayobozi b‟amashuri
n‟abatoza b‟Itorero 65. Habayeho gukusanya amakuru hifashishijwe ibibazo by‟iganirabaza,
urutonde rw‟ibibazo bifunguye, ibiganiro byimbitse n‟isesengura ry‟inyandiko z‟ubushakashatsi
bwakozwe mbere ku ngingo zijyanye n‟ururimi, indangagaciro n‟umurage w‟Itorero mu Rwanda.
Abakeshwamakuru bahawe ibisobanuro byimbitse ku bushakashatsi mbere yo kuganirizwa no
guhabwa ibibazo byagutse by‟ubushakashatsi. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko
Itorero rifite uruhare rukomeye mu kwimakaza imvugo mbonera y‟ururimi rw‟Ikinyarwanda.
Bwagaragaje kandi ko indangagaciro yo kuboneza Imvugo y‟ururimi rw‟Ikinyarwanda ikwiye
guhabwa umwanya uhagije mu myigire y‟Itorero kugira ngo abanyeshuri barusheho kumenya
neza amagambo akwiye n‟imvugo mbonera ikoreshwa mu biganiro byubaka. Uretse ibyo,
ubushakashatsi bwerekanye ko hakenewe ubufatanye hagati y‟abarimu bigisha Ikinyarwanda
n‟abatoza b‟Itorero kugira ngo barusheho gutanga inyigisho zinoze ku bijyanye no kuboneza
imvugo. Bwanasanze hakenewe impinduka mu mitekerereze n‟imyumvire y‟abashinzwe Itorero
kugira ngo indangagaciro yo kuboneza imvugo ibashe kugera ku rwego rwifuzwa. Hashingiwe
ku makuru yagaragajwe mu ikusanyamakuru ntihakwiye kwibandwa ku ndangagaciro zirebana
na politiki gusa ahubwo indangagaciro zose zigasaranganwa umunya n‟imvugo mbonera
ikarushaho kwimakazwa. Ibi biri mu byatumye duhitamo gukora iyi ngigo nka bumwe mu buryo
bwo kuziba icyuho cyagaragajwe muri ubu bushakashatsi kimwe no mu bundi bushakashatsi
bwakozwe mbere. Mu kwanzura, ubu bushakashatsi butanga inama ku nzego zishinzwe itorero kimwe n‟izishinzwe guteza imbere Ikinyarwanda, bugaragaza igikwiye gukorwa kugira ngo imvugo mbonera y‟ururimi rw‟Ikinyarwanda ikomeze gusigasirwa, gusugira no gukoreshwa mu
buryo buboneye.