Abstract:
Ubushakashatsi ku ngingo ivuga ku mikoreshereze y’Ikinyarwanda mu
itangazamakuru ryo mu Rwanda bwakozwe hagamijwe kugaragaza no
gusesengura byimbitse ibibazo by’imikoreshereze idahwitse y’Ikinyarwanda
mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. Ubu bushakashatsi bwubakiye ku ntego
eshatu zihariye: Kugaragaza impamvu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu
Rwanda ryibasiwe n’ihushanoza; kugaragaza ingaruka ziterwa no gukoresha
abanyamakuru batakenetse Ikinyarwanda mu bitangazamakuru
by’imyidagaduro mu Rwanda; no kugaragaza ingamba zafatwa mu rwego rwo
gusigasira Ikinyarwanda kiboneye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Imiterere y’uyu murimo, ishingiye ku nyigo icukumbuye ku kintu.
Ikusanyamakuru ry’ubu bushakashatsi ryifashishije itsinda nkeshwamakuru
rishingiye ku guhitamo; aho abakeshwamakuru b’ubu bushakashatsi
batoranyijwe hagendewe ku ihitamo rishingiye ku mpamvu. Ikusanyamakuru
ry’ubu bushakashatsi kandi ryifashishije uburyo bw’ibaza rishingiye ku
rutonde rw’ibibazo n’iganirabaza. isesenguramakuru ry’uyu murimo
ryakoresheje uburyo rukomatanyo. Ubu bushakashatsi bwasesenguye ubwoko
bubiri bw’imbonwa: Imbonwa z’ibanze n’imbonwa nyunganizi; buyoborwa
n’amahange nyobozi abiri mu isesenguramakuru: Ihange ry’ubwumvane
n’ihange ry’isasu ry’amayobera. Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko
hari impamvu nyinshi kandi zitandukanye itangazamakuru ry’imyidagaduro
mu Rwanda ryibasiwe n’ihushanoza. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko
hari ingaruka nanone zitandukanye ziterwa no gukoresha abanyamakuru
batakenetse Ikinyarwanda mu bitangazamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari ingamba zitandukanye zafatwa
kugira ngo hasigasirwe Ikinyarwanda kiboneye mu itangazamakuru ryo mu
Rwanda.