| dc.contributor.author | Sekamana, Abdoul-Khaliq | |
| dc.date.accessioned | 2026-05-14T08:00:46Z | |
| dc.date.available | 2026-05-14T08:00:46Z | |
| dc.date.issued | 2022-06 | |
| dc.identifier.uri | https://dr.ur.ac.rw/handle/123456789/2880 | |
| dc.description | Master's Dissertation | en_US |
| dc.description.abstract | Ubushakashatsi ku ngingo ivuga ku mikoreshereze y’Ikinyarwanda mu itangazamakuru ryo mu Rwanda bwakozwe hagamijwe kugaragaza no gusesengura byimbitse ibibazo by’imikoreshereze idahwitse y’Ikinyarwanda mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. Ubu bushakashatsi bwubakiye ku ntego eshatu zihariye: Kugaragaza impamvu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda ryibasiwe n’ihushanoza; kugaragaza ingaruka ziterwa no gukoresha abanyamakuru batakenetse Ikinyarwanda mu bitangazamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda; no kugaragaza ingamba zafatwa mu rwego rwo gusigasira Ikinyarwanda kiboneye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Imiterere y’uyu murimo, ishingiye ku nyigo icukumbuye ku kintu. Ikusanyamakuru ry’ubu bushakashatsi ryifashishije itsinda nkeshwamakuru rishingiye ku guhitamo; aho abakeshwamakuru b’ubu bushakashatsi batoranyijwe hagendewe ku ihitamo rishingiye ku mpamvu. Ikusanyamakuru ry’ubu bushakashatsi kandi ryifashishije uburyo bw’ibaza rishingiye ku rutonde rw’ibibazo n’iganirabaza. isesenguramakuru ry’uyu murimo ryakoresheje uburyo rukomatanyo. Ubu bushakashatsi bwasesenguye ubwoko bubiri bw’imbonwa: Imbonwa z’ibanze n’imbonwa nyunganizi; buyoborwa n’amahange nyobozi abiri mu isesenguramakuru: Ihange ry’ubwumvane n’ihange ry’isasu ry’amayobera. Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko hari impamvu nyinshi kandi zitandukanye itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda ryibasiwe n’ihushanoza. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari ingaruka nanone zitandukanye ziterwa no gukoresha abanyamakuru batakenetse Ikinyarwanda mu bitangazamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari ingamba zitandukanye zafatwa kugira ngo hasigasirwe Ikinyarwanda kiboneye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. | en_US |
| dc.language.iso | kin | en_US |
| dc.subject | Ihushanoza | en_US |
| dc.subject | itangazamakuru ryo mu Rwanda | en_US |
| dc.subject | Ikinyarwanda | en_US |
| dc.title | Ihushanoza mu itangazamakuru ryo mu Rwanda: impamvu, ingaruka n’umuti wabyo. urugero rw’ibiganiro by’imyidagaduro by’ikigo k’igihugu k’itangamazakuru. | en_US |
| dc.type | Dissertation | en_US |