| dc.contributor.author | Misigaro, Theogene | |
| dc.date.accessioned | 2026-04-15T13:52:58Z | |
| dc.date.available | 2026-04-15T13:52:58Z | |
| dc.date.issued | 2024-10 | |
| dc.identifier.uri | https://dr.ur.ac.rw/handle/123456789/2856 | |
| dc.description | Master's Dissertation | en_US |
| dc.description.abstract | Intego rusange y’ubu bushakashatsi ni ukugaragaza uruhare rw’imigani migufi mu kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu mashuri yisumbuye mu Rwanda. Impamvu y’ubu bushakashatsi kwari ugufasha abarimu kwigisha indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bifashishije imigani migufi nyuma yuko bigaragaye ko hari amwe mu mashuri yo mu Karere ka Muhanga atarayigishaga uko bikwiye. Muri ubu bushakashatsi hifashishijwe uburyo nyamimerere mu kubona amakuru avuye mu bakeshwamakuru ari bo abarimu n’abanyeshuri. Ibibazo byúbushakashatsi byateguwe hashingiwe ku byagaragajwe n’abandi bashakashatsi. Muri make, amahange ry’isesengurirambaga n’isesengurangingo yamfashije gutegura ibibazo by’ubushakashatsi no gusesengura amakuru y’ubushakashatsi. Ikusanyamakuru ryakorewe ku barimu n’abanyeshuri 39 bo mu bigo byatoranyijwe by’amashuri yo mu Karere ka Muhanga, asesengurwa hifashishijwe amahange yavuzwe haruguru. Isesenguramakuru ryagaragaje ko abarimu bamwe batigisha imigani migufi bagaragaza indangagaciro na kirazira ibumbatiye. Ubu bushakashatsi bwifuje ko abarimu bigisha Ikinyarwanda bategurirwa amahugurwa kandi bagashakirwa imfashanyigisho zihagije zabafasha kwigisha neza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bashingiye ku migani migufi. | en_US |
| dc.language.iso | kin | en_US |
| dc.subject | Imigani migufi | en_US |
| dc.subject | Indangagaciro | en_US |
| dc.title | Uruhare rw’imigani migufi mu kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu mashuri yisumbuye mu Rwanda: urugero rw’amashuri yo mu karere ka Muhanga | en_US |
| dc.type | Dissertation | en_US |