Abstract:
Intego rusange y’ubu bushakashatsi ni ukugaragaza uruhare rw’imigani migufi mu kwimakaza
indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu mashuri yisumbuye mu Rwanda. Impamvu
y’ubu bushakashatsi kwari ugufasha abarimu kwigisha indangagaciro na kirazira by’umuco
nyarwanda bifashishije imigani migufi nyuma yuko bigaragaye ko hari amwe mu mashuri yo mu
Karere ka Muhanga atarayigishaga uko bikwiye. Muri ubu bushakashatsi hifashishijwe uburyo
nyamimerere mu kubona amakuru avuye mu bakeshwamakuru ari bo abarimu n’abanyeshuri.
Ibibazo byúbushakashatsi byateguwe hashingiwe ku byagaragajwe n’abandi bashakashatsi. Muri
make, amahange ry’isesengurirambaga n’isesengurangingo yamfashije gutegura ibibazo
by’ubushakashatsi no gusesengura amakuru y’ubushakashatsi. Ikusanyamakuru ryakorewe ku
barimu n’abanyeshuri 39 bo mu bigo byatoranyijwe by’amashuri yo mu Karere ka Muhanga,
asesengurwa hifashishijwe amahange yavuzwe haruguru. Isesenguramakuru ryagaragaje ko
abarimu bamwe batigisha imigani migufi bagaragaza indangagaciro na kirazira ibumbatiye. Ubu
bushakashatsi bwifuje ko abarimu bigisha Ikinyarwanda bategurirwa amahugurwa kandi
bagashakirwa imfashanyigisho zihagije zabafasha kwigisha neza indangagaciro na kirazira
by’umuco nyarwanda bashingiye ku migani migufi.