dc.description.abstract |
Ubu bushakashatsi ku nsanganyamatsiko y’Ivangandimi mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro ry’i Gishari bwakozwe hagamijwe kwiga ku kibazo k’ivangandimi riboneka muri IPRC Gishari hagamijwe gushakisha no kugaragaza impamvu n’ingaruka zaryo ndetse no gushaka igisubizo k’icyo kibazo. Intego zihariye z’ubu bushakashatsi ni ukugaragaza ivangandimi muri IPRC Gishari, gushakisha no kwerekana impamvu ziritera, gusesengura amagambo arikomokaho, gusuzuma niba kuvanga indimi hari ingaruka bifite, no gushaka icyakorwa mu gukemura ikibazo k’ivangandandimi hagamijwe kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda. Uyu murimo ugabanyijemo imitwe itanu ari yo intangiriro rusange, ubushakashatsi bwakozwe ku nsanganyamatsiko y’ivangandimi, uburyo bwakoreshejwe mu bushakashatsi, isesenguramakuru n’umwanzuro rusange, ingamba n’inama. Ubu bushakashatsi bwagizwemo uruhare n’abanyeshuri ndetse n’abakozi bo mu ishuri bwakoreweho. Hatoranyijwe itsinda nkeshwamakuru kugira ngo haboneke abahagararira abandi mu gutanga amakuru ubu bushakashatsi bwagendeyeho. Iryo tsinda nkeshwamakuru ryatoranyijwe hagendewe ku buryo bwa tombora yoroheje. Iryo tsinda ryari rigizwe n’abakozi makumyabiri n’ikenda n’abanyeshuri ijana na mirongo itanu na barindwi batoranyijwe mu dushami twose. Ikusanyamakuru ryakozwe mu buryo bw’ibibazo byanditse ku mpapuro n’ibibazo biteguwe ku buryo bw’ikoranabuhanga. Amakuru yakusanyijwe yasesenguwe hifashishijwe uburyo nyabitekerezo n’isesengura ry’imibare. Isesengura ry’imibare ryakoresheje inkoranabuhanga yitwa “SPSS”. Isesenguramakuru ryagaragaje ko ari abakozi ari n’abanyeshuri biyemereye ko bavanga indimi kandi ko ivangandimi atari umwihariko wo muri IPRC Gishari. Umwanzuro rusange wagaragaje muri make ibyavuye mu bushakashatsi, ibyifuzo n’ingamba kandi ukingurira amarembo abandi bashakashatsi bifuza gukomereza kuri ubu bushakashatsi ndetse no gukora ubundi bushakashatsi bugamije gukemura ikibazo k’ivangandimi. |
en_US |