University of Rwanda Digital Repository

Umwanya w'Ikinyarwanda mu mitangire ya servisi z'amabanki akorera mu Rwanda: urugero rwa banki ya "Equity " Rwanda

Show simple item record

dc.contributor.author UWERA, Marcelline
dc.date.accessioned 2023-07-11T20:34:43Z
dc.date.available 2023-07-11T20:34:43Z
dc.date.issued 2022-07
dc.identifier.uri http://hdl.handle.net/123456789/2032
dc.description Master's Dissertation en_US
dc.description.abstract Ubu bushakashatsi bwiswe “Umwanya w’Ikinyarwanda mu mitangire ya serivisi z’amabanki akorera mu Rwanda: Urugero rwa Banki ya “Equity” Rwanda” bwari bufite intego yo gusuzuma umwanya Ikinyarwanda gihabwa mu ikoreshwa ry’indimi mu mabanki yo mu Rwanda n’ingaruka zo kutagikoresha muri serivisi ayo mabanki agenera abakiriya bayo. Bwari bufite intego zihariye zikurikira: (1) gusuzuma umwanya w’Ikinyarwanda mu mpapuro zuzuzwa n’abagana Banki ya « Equity » Rwanda (2) kumenya uko indimi zibana mu muryango nyandimi wa Banki ya Equity Rwanda; (3) kugaragaza imyumvire y’abagenerwabikorwa ba Banki ya « Equity » Rwanda mu Rwanda kuri serivisi bahabwa mu ndimi z’amahanga, no (4) kugaragaza ingaruka zo kudakoresha Ikinyarwanda muri Banki ya « Equity » Rwanda. Mu gutoranya itsinda nkeshwamakuru, hakoreshejwe uburyo bwa tombora yoroheje; aho hatoranyijwe bamwe mu bakiriya n’abakozi b’iriya banki ya “Equity” Rwanda bakaba ari bo batanga amakuru ajyanye n’ubu bushakashatsi. Nyuma yo gukusanya amakuru akubiye mu mpapuro zikoreshwa muri Banki ya Equity Rwanda, hakoreshejwe uburyo bw’ibaza rishingiye ku rutonde rw’ibibazo bifunze. Iryo bazwa ryagaragazaga uburemere bw’imbamutima z’abakeshwamakuru ku bibazo n’ibisubizo batangaga. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko muri Banki ya Equity Rwanda hakoreshwa amoko menshi y’inyandiko, ariko aha twashingiye ku nyandiko 31 zifashishwa mu guha serivisi abakiriya bayigana. Muri izi nyandiko, izigera kuri eshatu ni zo zonyine byagaragaye ko abakiriya ba banki ya Equity bashobora kuzibona zanditse mu Kinyarwanda. Hagaragajwe kandi ko mu kumenya uko indimi zibana mu muryango nyandimi wa Banki ya Equity Rwanda; muri ubu bushakashatsi, byaragaragaye ko inyandiko ziri ku kigero cya mirongo kenda n’ibice bitatu ku ijana (90.3%) zanditse mu rurimi rw’Icyongereza. Ikinyarwanda cyo kiboneka muri izo nyandiko ku kigero k’ikenda n’ibice birindwi ku ijana (9.7%). Igifaransa n’Igiswayire byo bigaragara ko bidakoreshwamo. Mu gusuzuma imyumvire y’abagenerwabikorwa ba Banki ya Equity Rwanda mu Rwanda kuri serivisi bahabwa mu ndimi z’amahanga, byagaragaye ko abakiriya ba Banki ya Equity Rwanda bishimiye kuba serivisi bahabwa n’iyi Banki ziri mu rurimi bashyize imbere (Icyongereza) bangana na 13.9%, mu gihe abagera kuri 63.4% bose batishimiye ko serivisi nyinshi ziri mu rurimi rw’Icyongereza, naho ku bijyanye n’ingaruka zo guhabwa serivisi, gusaba serivisi mu ndimi z’amahanga byagaragaye ko bituma abatazumva batinya kuzisaba nk’uko byahamijwe n’abakeshwamakuru ku kigero cya 86.9 %. Naho ku kuba udasobanukirwa ibikubiye muri serivisi nk’iy’inguzanyo bishobora kugira ingaruka ku mukiriya zirimo nko kuba havuka ibibazo mu myishyurire y’inguzanyo kuko atasobanukiwe neza ibyari bikubiye mu masezerano igihe yasabaga inguzanyo, byemejwe ku kigero cya 90.6%. Hashingiwe ku byavuye muri ubu bushakashatsi, hifujwe ko Leta ikwiye gukurikirana iyubahirizwa ry’ ibikubiye mu Itegeko No 017/2021 ryo ku wa 03/03/2021 ryerekeye kurengera umuguzi wa serivisi y’imari mu ngingo yaryo ya 9 n’iya 13. Hifujwe kandi ko hagenwa/hacurwa amuga akoreshwa muri banki kugira ngo hashakishwe amagambo y’Ikinyarwanda aboneye akoreshwa mu nyandiko za banki zo mu Rwanda. en_US
dc.language.iso en en_US
dc.publisher University of Rwanda (College of Education) en_US
dc.subject Serivisi za banki en_US
dc.subject imitangire ya Serivisi za bank en_US
dc.subject Banki ya Equity-Rwanda en_US
dc.title Umwanya w'Ikinyarwanda mu mitangire ya servisi z'amabanki akorera mu Rwanda: urugero rwa banki ya "Equity " Rwanda en_US
dc.type Other en_US


Files in this item

This item appears in the following Collection(s)

Show simple item record

Search Repository


Browse

My Account