dc.description.abstract |
Urwungano rw’uburezi rw’u Rwanda n’u Bushimwa rwaravuguruwe
kandi rutezwa imbere binyuze mu bushakashatsi butandukanye. Kuri uru
rupapuro ndasobanura urwungano rw’uburezi rw’ibi bihugu byombi.
Imiterere y’urwungw’uburezi rusange iganirwaho hitawe ku nzego
zitandukanye z’uburezi. Mu nshamake, twagereranije ibintu by’ingenzi
bigize gahunda y’uburezi rusange y’u Rwanda n’u Bushinwa. Uburyo
twakoresheje dukusanya amakuru muri ubu bushakashatsi, ni uburyo
bw’isesengura rishingiye ku kugereranya. Guverinoma z’u Bushinwa n’u
Rwanda zashyize mu bikorwa uburezi buteganijwe mu byiciro
bitandukanye, ahanini bikubiyemo imyaka cumi n’ibiri y’uburezi mu
mashuri abanza n’ayisumbuye. Umushakashatsi agaragaza ibibazo
bitandukanye byihutirwa byugarije ibihugu byombi birimo kwigwa muri
ibyo byiciro by’uburezi. Aragerageza kandi gushyira ahagaragara, aho ibi
bihugu byombi bishobora gukura ibitekerezo byo gukomeza kuvugura
neza uwrungano rw’ubure |
en_US |