dc.description.abstract |
Ntawahakana ko ururimi rw’Icyongereza, rukoreshwa mu bihugu byinshi ku isi nk’uko Uwizeyimana (2017) abivuga. Akomeza avuga ko ari yo mpamvu usanga urwo rurimi rwigwa mu mashuri yo mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda. Kaplan na Baldauf (1997) bavuga ko ibyo biterwa n’uko abagena poritiki y’indimi, bashingira ku mpamvu nyinshi maze bakagena amategeko n’amabwiriza ndetse n’imikorere igamije guhindura ururimi rukoreshwa mu muryango, mu itsinda ry’abantu cyangwa muri gahunda1 runaka y’imirmo. Birazwi neza ko poritiki y’uburezi mu Rwanda yagennye Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo amasomo mu byiciro byose uretse amasomo y’indimi zindi yigishwa nyine muri izo ndimi (Samuelson & Freedman, 2010). Ni yo mpamvu mu mpera z’umwaka wa 2008, Icyongereza cyasimbuye Igifaransa nk’ururimi rwigishwamo amasomo anyuranye maze mu ntangiriro za 2009, iyo gahunda nshya igatangira gushyirwa mu bikorwa (Tabaro & Twahirwa, 2018). Ahenshi rero muri ibyo bihugu ndetse n’u Rwanda rurimo, usanga urwo rurimi rwigishwa n’abarimu bataruvukiyemo ngo barukuriremo, ni yo mpamvu usanga bahura n’imbogamizi zitandukanye zituma batamenya neza urwo rurimi (Uwizeyimana, 2017). Usanga kurwigisha, biba ari ukwirwanaho kuko abanyeshuri batabona ibikoresho bikwiriye bituma biga neza Icyongereza. Ikindi kandi n’ibyo bize, ntibabona umwanya uhagije kugira ngo babashe kubyitoza no kubimenyera (Tabaro & Twairwa, 2018). Birumvikana rero ko niba umunyeshuri atiga neza ngo amenye ururimi yigishwamo amasomo anyuranye, bimugiraho ingaruka mu mitsindire ye. Mu gusuzuma uruhare ururimi rugira ku musaruro abanyeshuri bagira mu masomo anyuranye, twakoze ubushakashatsi ku barimu 50 bo mu Karere ka Gasabo. Twasuzumye kandi amanota y’abanyeshuri 200 babarizwa mu bigo bine byo muri ako Karere kuko twashakaga kureba uko amasomo yose uko ari ikenda akorwa mu kizamini cya Leta gisoza ikiciro rusange mu mashuri yisumbuye, yaba 1 System viii agirana isano n’ururimi rw’Icyongereza nk’igikoresho kinyuzwamo ubumenyi mu masomo atandukanye. Uburyo bwakoreshejwe rero mu gukusanya amakuru, ni urutonde rw’ibibazo byohererejwe abarimu hifashishjwe ikoranabuhanga2 . Twakoresheje kandi amafishi y’amanota agaragaza imitsindire y’abanyeshuri. Nyuma yo kubona imbonwa3 twazisesenguye twifashishije imbonerahamwe ndetse n’uburyo bw’umwandiko mu gusobanura icyo ubushakashatsi bugaragaza. Byagaragaye rero ko Ururimi rw’Icyongereza rufite umwanya ukomeye mu mitsindire y’abanyeshuri cyane cyane mu masomo asaba gusubiza hatangwa ibitekerezo. Naho aho mu masomo nk’imibare n’ubutabire, byagaragaye ko Icyongereza gifasha abanyeshuri kumva ikibazo kandi bagatsinda. Naho ku masomo adafitanye isano n’urwo rurimi nk’Ikinyarwanda, byagaragaye ko nta sano igaragara ku mitsindire yayo. Hifujwe rero ko ururimi rw’Icyongereza rwashyirwamo imbaraga na buri wese ubifite mu nshingano. Leta ikwiye kugena no gutanga ibikoresho bihagije kandi bigezweho kandi abafite uburezi mu nshingano, bagafasha abarimu guhugurwa ku mikoreshereze y’ibikoresho bishya kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri bagafasha abarimu gushyira mu bikorwa gahunda z’imyigishirize mishya y’ururimi. Abarimu kandi bagomba gushishikarira kwigisha no gukoresha neza Icyongereza kuko abana bakeneye kwîigaana ibyo babona. Abandi bashakashatsi rero bashobora kuzakomereza aho babona icyuho mu bushakashatsi bwacu kuko tutageze mu byiciro byose by’uburezi. |
en_US |