dc.contributor.author |
NDAYISHIMIYE, Jean Leonard |
|
dc.date.accessioned |
2025-08-09T14:45:05Z |
|
dc.date.available |
2025-08-09T14:45:05Z |
|
dc.date.issued |
2022-06 |
|
dc.identifier.uri |
http://dr.ur.ac.rw/handle/123456789/2244 |
|
dc.description |
Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza |
en_US |
dc.description.abstract |
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku nsanganyamatsiko yitwa Imbogamizi ziterwa n’ururimi kavukire mu kwigisha ururimi rwa kabiri: Iyerekezo ry’Urukiga
mu kwigisha Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu Murenge wa Kiyombe.
Bwakorewe mu bigo by’amashuri birindwi biherereye mu Murenge wa Kiyombe hagamijwe kwerekana imbogamizi abarimu bigisha Ikinyarwanda mu kiciro cya
mbere cy’amashuri abanza mu turere twiganjemo ururimi rw’Urukiga bahura na zo kugira ngo harebwe uko zakemuka.
Amakuru yakusanyijwe hifashishijwe uburyo bunyuranye. Ibibazo byanditse byahawe abarimu cumi n’umunani bigisha Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere
cy’amashuri abanza maze babisuza bandika. Uburyo bw’ikiganiro bwakoreshejwe
mu gukusanya amakuru yatanzwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri naho uburyo bwo kwitegereza bwakoreshejwe mu kureba imyifatire y’abanyeshuri iyo barimo kwiga Ikinyarwanda.
Amakuru yakusanyijwe yasesenguwe hifashishijwe uburyo nyamubaro n’uburyo nyamimerere. Uburyo nyamubaro bwakoreshejwe mu gusesengura amakuru
yavuye mu bibazo byanditse naho uburyo nyamimerere bukoreshwa mu gusesengura amakuru yakusanyijwe ku buryo bw’ibiganiro. Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko imbogamizi ziterwa n’ururimi
rw’Urukiga mu kwigisha Ikinyarwanda zishingiye ahanini (1) ku miterere y’izi ndimi zombi, (2) ku mikoreshereze y’Urukiga n’Ikinyarwanda mu Murenge wa Kiyombe, (3) ku miterere y’abanyeshuri, no (4) ku buryo bukoreshwa mu kwigisha Ikinyarwanda. Nk’uko byagaragajwe n’abarimu, izi mbogamizi zigira ingaruka ku myigire
n’imyigishirize y’Ikinyarwanda ndetse n’umwana utagize amahirwe yo kujya mu ishuri ntashobora kumenya Ikinyarwanda. Akaba ari yo mpamvu ubu bushakashatsi bwanzuye bugaragaza ingamba zafatwa kugira ngo izi mbogamizi zishobore gukemuka. |
en_US |
dc.language.iso |
kin |
en_US |
dc.subject |
Imbogamizi |
en_US |
dc.subject |
Ururimi |
en_US |
dc.subject |
Ururimi kavukire |
en_US |
dc.subject |
kwigisha |
en_US |
dc.title |
Imbogamizi ziterwa n’ururimi kavukire mu kwigisha ururimi rwa kabiri: iyerekezo ry’urukiga mu kwigisha Ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu murenge wa Kiyombe. |
en_US |
dc.type |
Dissertation |
en_US |