dc.description.abstract |
Ubu bushakashatsi bwari bugamije kureba urwego rw’ubumenyi n’ubumenyingiro abanyeshuri barangiza mu Ishami ry’Indimi (LFK) baba bariho n’ahari icyuho mu myigishirize y’ingereka maze bugatanga inzira yo kuziba icyo cyuho. Twifashishije uburyo bwa nyamimerere cyangwa nsesengurabitekerezo na nyamubaro. Twahisemo itsinda nkeshwamakuru rishingiye ku mpamvu, tugamije kumenya byimbitse ibijyanye n’iryo tsinda nyirizina. Iryo tsinda ni abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’Ishami ry’Indimi (LFK) n’abarimu babigisha Ikinyarwanda mu bigo: (GS Nyamata Catholique, GS Mayange A na GS Dihiro), byo mu Karere ka Bugesera. Dukusanya amakuru, twakoresheje uburyo bw’ibaza rishingiye ku rutonde rw’ibibazo, kwitegereza imyigishirize y’isomo ry’ingereka mu ishuri n’iganirabaza rifunguye igice. Mu gusesengura ayo makuru, twagendeye ku ihange nyamujora n’ihange nyamiterere, twegeranyije ibisubizo bisa n’ibijya gusa, tumenya umubare w’ababitanze n’inshuro byagiye bigaruka. Twifashishije imbonerahamwe ngo uzasoma umwandiko w’ibyavuye muri ubu bushakashatsi azanabonere hamwe amakuru yose mu magambo make. Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje, usanga abarimu batigisha inshoza z’ingereka. Bavuga ko bitagaragara mu nteganyanyigisho, kandi mu gitabo mfashanyigisho cyabo harimo inshoza z’ibanze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarimu ndetse n’abanyeshuri iyo bahuye n’ingereka zidafite inshoza z’ibanze bamenyereye bibagora kuzitahura. Ikindi cyagaragaye ni uko abanyeshuri batazi gutandukanya amazina y’ingereka n’amoko yazo, ndetse hakaba hari n’abarimu bakibifitemo urujijo. Kumenya neza amoko y’ingereka, byabafasha gusobanukirwa ingereka zijyana n’imizi kuko bigenwa n’ururimi. Hanyuma ikibisobye kindi bagasigara bagishakira mu nshoza cyangwa inyito z’ingereka. Imyigishirize y’ingereka z’Ikinyarwanda inogejwe nk’uko twasoje tubyifuza, inzego bireba zikavugurura, zikanoza imfashanyigisho; abanyeshuri barangiza bazi gusesengura bagaragaza ingereka, basobanura n’inshoza zazo. Barangiza bafite ubumenyi bw’ukuntu ururimi rushobora kunguka amagambo mashya bigizwemo uruhare n’ingereka. |
en_US |