dc.description.abstract |
Ubu bushakashatsi bwasesenguye inkoranyamuga yitwa Amuga y’Ubucamanza. Intego yabwo yari iyo gutanga umusanzu mu gusesengura ibibazo by’igenamuga, kugaragaza ingorane z’amuga n’ikoranyamuga mu
twibanda ku Muga y’ubucamanza. Twifashishije uburyo nyamimerere bwo gusesengura ibyanditswe umuntu akagera ku myanzuro ya gihanga. Ubu bushakashatsi bwashingiye ku mbonwa z’isôoko yo mu rwego rwa kabiri(inkoranyamuga yatangajwe n’abandi). Gusesengura ibibazo by’Amuga y’Ubucamanza, hakoreshejwe uburyo nyamimerere byagendeye ku mimerere y’inkoranyamuga bwasesenguraga. Muri ubu bushakashatsi twanifashishije uburyo bw’ibaza ku bantu twatoranyije ku buryo bushingiye ku mpamvu,
tugamije gushaka amakuru y’inyongera. Imbonwa zagendeweho ni izo mu rwego rwa kabiri ni ukuvuga amakuru yatangajwe n’abandi. Ubushakashatsi
bwasesenguye imiterere y’iyi nkoranyamuga, bwerekana ko imiterere nkoranyamagambo n’imiterere mvugajambo ifite zimwe mu ngingo
zitaboneye. Ibibazo byabonetse bishingiye ku miterere y’iyi nkoranya n’amakuru ayiranga, ku muga ataboneye ndetse n’ibisobanuro bifite inenge
nk’uko byagaragaye, ndetse no gusakaza no guhamya. Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu zitera izi ngorane bunatanga n’inzira byakemukiramo. |
en_US |