University of Rwanda Digital Repository

Ijora ry’amuga y’ikoranabuhanga mu kinyarwanda. urugero rw’igitabo "Intore mu ikoranabuhanga”.

Show simple item record

dc.contributor.author Sibomana, Francois Xavier
dc.date.accessioned 2025-08-25T13:52:48Z
dc.date.available 2025-08-25T13:52:48Z
dc.date.issued 2024-08
dc.identifier.uri http://dr.ur.ac.rw/handle/123456789/2308
dc.description Master's Dissertation en_US
dc.description.abstract Ururimi rurigwa kandi runozwa ari uko rukoreshejwe neza mu mvugo ndetse no mu nyandiko. Tuvuga ko ururimi ruteye imbere mu gihe ruba rushobora gusobanurwamo ubumenyi bw’ibihe byose rubifashijwemo n’amuga aboneye. Muri iki gihe, ikoranabuhanga ririfashishwa mu ngeri zose z’ubuzima. Nyuma yo kubona ko abaturarwanda bakeneye gukoresha ikoranabuhanga kandi ibyinshi biryerekeyeho bikaba biri mu Cyongereza, byaduteye gufata ikemezo cyo gukora ubushakashatsi bufite umutwe “Ijora ry’amuga y’ikoranabuhangamu mu Kinyarwanda”. Ubu bushakashatsi bufite intego nyamukuru yo kugaragaza no kujora amuga yakoreshejwe mu kwandika igitabo ‘Intore mu ikoranabuhanga”. Kugira ngo ibyo bigerweho hakozwe inyigo hanasobanurwa inshoza z’ibanze, hagaragazwa amahame n’amahange byagendeweho muri ubu bushakashatsi. Ku byerekeranye n’iyoboramikorere, mu ikusanyamakuru twakoresheje uburyo bwo gusoma inyandiko no kubaza bifite intego. Ibyo byatumye tugera ku makuru yunganira ari yo yashingiweho imirimo y’isesengura nyamimerere. Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko hari intambwe zatewe mu gukora amuga y’ikoranabuhanga mu Kinyarwanda. Nanone hagaragajwe imiterere y’amuga yagaragajwe, uburyo yahanzwemo, ibisobanuro byayo n’uko yisanisha ku kibonezamvugo k’Ikinyarwanda. Isesengura ry’imbonwa ryagaragaje ko ayo muga afite ibibazo biyashingiyemo yo ubwayo, imihangire yayo, hari ibifatiye ku bisobanuro byayo, inyito n’ibindi. Ubu bushakashatsi bwagaragaje uburyo bwo gukemura ibibazo bigaragara mu muga y’ikoranabuhanga n’ingamba zafatwa ngo amuga aboneye akoreshwa mu ikoranabuhanga yiyongere kugira ngo Ikinyarwanda kibashe gusobanurwamo iby’ubuhanga. en_US
dc.language.iso kin en_US
dc.subject ikoranabuhanga mu Kinyarwanda en_US
dc.subject Kinyarwanda en_US
dc.title Ijora ry’amuga y’ikoranabuhanga mu kinyarwanda. urugero rw’igitabo "Intore mu ikoranabuhanga”. en_US
dc.type Dissertation en_US


Files in this item

This item appears in the following Collection(s)

Show simple item record

Search Repository


Browse

My Account