dc.description.abstract |
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku nsanganyamatsiko “Imyigire n‟imyigishirize
y‟inshoza y‟izina ntera mu mashuri yisumbuye”, bwakozwe nyuma yo kubona
inshoza zitandukanye zihabwa izina ntera mu Kinyarwanda zidatuma abanyeshuri
baryumva neza. Ibitabo mfashanyigisho ndetse n‟iby‟ubushakashatsi ntibivuga
inshoza imwe, kuko usanga byemeza inshoza zitandukanye z‟ubu bwoko
bw‟ijambo. Izo nshoza ebyiri, ni ntera yafashe indomo, ndetse n‟izina rihurizwa
ku izina rigaragiye n‟ikinyazina ngenera, rikarivugaho inkomoko, akarere,
imimerere n‟imiterere cyangwa igikoresho kifashishijwe. Ubu bushakashatsi
bwari bufite intego yo kugaragaza uburyo inshoza y‟izina ntera ivugwaho ndetse
no kunoza imyigire n‟imyigishirize yaryo. Ku birebana n‟iyoboramikorere, ubu
bushakashatsi bwifashishije uburyo nyamimerere ndetse na nyamubaro.
Abakeshwamakuru batoranyijwe hashingiwe ku mpamvu, bahabwa ibibazo
ndetse barabisubiza. Mu gukusanya amakuru ndetse hanasomwe ibitabo
mfashanyigisho n‟iby‟ubushakashatsi bivuga ku kibonezamvugo k‟Ikinyarwanda,
by‟umwihariko ku izina ntera. Mu gusesengura imbonwa, ubushakashatsi
bwasanze izina ntera rizwi cyane ari ntera yafashe indomo, naho indi nshoza
y‟izina ntera ntizwi, kandi na yo yigishwa mu mashuri. Ibi bikaba bigaragaza ko
inshoza y‟izina ntera itumvikana neza mu mashuri yisumbuye. Inshoza yavuzwe
mu bitabo by‟ubushakashatsi byifashishijwe mu gutegura ni yo itumvikana,
bisobanura ko abateguye ibitabo mfashanyigisho batabashije kuyitsindagira ku
buryo abanyeshuri bayifata. Ubushakashatsi rero bwatanze inshoza nshya
ikubiyemo ibyavugwaga mu nshoza yahabwaga izina ntera ndetse n‟ingingo
nshya, byose bikaba bituma inshoza y‟izina ntera irushaho kumvikana. Mu
kwanzura, ubu bushakashatsi butanga inama ku nzego zishinzwe guteza imbere
Ikinyarwanda, bugaragaza igikwiye gukorwa kugira ngo inshoza y‟izina ntera
irusheho kumvikana. |
en_US |